Rufumbira



kuko bose bakoze ibyaha, ntibashiyikïra ubwiza bw'Imana; Abaroma 3:23 kuko ibihembo by'ibyaha ari urupfu, ariko impano y'Imana ni ubugingo buhoraho muri Yesu Kristo Umwami wacu. Abaroma 6:23 Mwakijijwe n'ubuntu ku bwo kwizera: ntibyavuye kuri mwe, ahubwo ni impano y'Imana; ntibyavuye no ku mirimo, kugira ngo hatagira umuntu wirarira; Abefeso 2:8-9 "Naho uwo mukoresha w'ikoro ahagarara kure, ntiyahangara no kübura amaso ngo arebe mu ijuru, ahubwo yikubita mu gituza ati 'Mana, mbabarira, kuko ndi umunyabyaha.' Luka 18:13 Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga Umwana wayo w'ikinege, kugira ngo ümwizera wese atrimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho. Kuko Imana itatumye Umwana wayo mu isi gucira abari mu isi ho iteka: ahubwo yabikoreye kugira ngo abari mu isi bakizwe na we. Yohana 3:16-17 Nta kigeragezo kibasha kubageraho kitari urusange mu bantu; kandi Imana ni iyo kwizerwa, kuko itazabakundira kugeragezwa ibiruta ibyo mushobora, ahubwo hamwe n'ikibagerageza izabacira akanzu, kugira ngo mubone uko mubasha kukihanganira. 1 Abakorinto 10:13 kuko menye neza yuko naho rwaba urupfu, cyangwa ubugingo, cyangwa abamarayika, cyangwa abategeka, cyangwa ibiriho, cyangwa ibizaba, cyangwa abafite ubushobozi, cyangwa uburebure bw'igihagararo, cyangwa uburebure bw'ikijyepfo, cyangwa ikindi cyaremwe cyose, bitazabasha kudutandukanya n'urukundo rw'Imana ruri muri Kristo Yesu Umwami wacu. Abaroma 8:38-39 kuko Kristo ari we amategeko asohoraho, kandi ni we uhesha uwizera wese gukiranuka. Abaroma 10:4 kuko yavuze iti "Mu gihe cyo kwemererwamo narakumviye, No ku munsi wo gukirizwamo naragutabaye." Dore none ni cyo gihe cyo kwemererwamo, dore none ni wo munsi wo gukirizwamo. 2 Abakorinto 6:2 Abo bantu bumvise ibyo bibacumita mu mitima, nuko babaza Petero n'izindi ntumwa bati "Bagabo bene Data, mbese tugire dute?" Petero arabasubiza ati "Nimwihane, umuntu wese muri mwe abatizwe mu izina rya Yesu Kristo, ngo mubone kubabarirwa ibyaha byanyu, kandi namwe muzahabwa iyi mpano y'Umwuka Wera; Ibayakozwe N'intumwa 2:37-38 mukambara umuntu mushya, waremewe ibyo gukiranuka no kwera bizanywe n'ukuri, nk'uko Imana yabishatse. Abefeso 4:24 nk'uko byanditswe ngo "Nta wukiranuka n'umwe, Abaroma 3:10 Kuko bimeze bityo, nk'uko ibyaha byazanywe mu isi n'umuntu umwe, urupfu rukazanwa n'ibyaha, ni ko urupfu rugera ku bantu bose, kuko bose bakoze ibyaha. Abaroma 5:12 Tukiri abanyantegenke, mu gihe gikwiriye Kristo yapfiriye abanyabyaha. Abaroma 5:6 ariko Imana yerekanye urukundo rwayo idukunda, ubwo Kristo yadupfiraga tukiri abanyabyaha. Abaroma 5:8 kandi werekanywe n'ubushobozi ko ari Umwana w'Imana mu buryo bw'Umwuka Wera, bigahamywa no kuzuka kwe, ni we Yesu Kristo Umwami wacu. Abaroma 1:4 kuko tuzi yuko Kristo, amaze kuzuka, atagipfa; urupfu rukaba rutakimufiteho urutabi. Abaroma 6:9 Niwatuza akanwa kawe yuko Yesu ari Umwami, ukizera mu mutima wawe yuko Imana yamuzuye, uzakizwa; Abaroma 10:9 kuko umuntu wese üzambaza izina ry'Umwami, azakizwa. Abaroma 10:13 kuko menye neza yuko naho rwaba urupfu, cyangwa ubugingo, cyangwa abamarayika, cyangwa abategeka, cyangwa ibiriho, cyangwa ibizaba, cyangwa abafite ubushobozi, cyangwa uburebure bw'igihagararo, cyangwa uburebure bw'ikijyepfo, cyangwa ikindi cyaremwe cyose, bitazabasha kudutandukanya n'urukundo rw'Imana ruri muri Kristo Yesu Umwami wacu. Abaroma 8:38-39


Uwiteka ni we mwungeri wanjye, sinzakena. Andyamisha mu cyanya cy'ubwatsi bubisi: Anjyana iruhande rw'amazi adasuma. Asubiza intege mu bugingo bwanjye, Anyobora inzira yo gukiranuka ku bw'izina rye. Naho nanyura mu gikombe cy'igicucu cy'urupfu, Sinzatinya ikibi cyose, kuko ndi kumwe nawe. Inshyimbo yawe n'inkoni yawe ni byo bimpumuriza. Untunganiriza ameza mu maso y'abanzi banjye: unsïze amavuta mu mutwe; igikombe cyanjye kirasesekara. Ni ukuri kugirirwa neza n'imbabazi bizanyomaho iminsi yose nkiriho: Nanjye nzaba mu nzu y'Uwiteka iteka ryose.